RFL
Kigali

N’iyo bagerageje byanze rugikubita! Amateka yatumye Dream Boys na Urban Boys badakorana indirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2024 0:00
0


Biratangaje cyangwa biragutunguye! Mu myaka irenga 10 Dream Boys na Urban Boys bamaze mu muziki biragoye ko wifashishije imbuga zinyuranye wabonaho indirimbo bakoranye, uretse iyo bahurijwemo na Sosisyete y’Itumanaho ya Tigo.



Ni amatsinda yubatse ibigwi! Ku buryo kubona Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo muri Urban Boys, ukabona Nemeye Platini na Mujyanama Claude [Tmc] ku rubyiniro byabaga ari ibicika. Ibi byatumye abafana ba buri tsinda biyita amazina.

Abo bagiye bataramira mu bitaramo bitandukanye birimo nka Primus Guma Guma Super Stars, ibirori bitabiriye bya Salax Awards n’ibindi byasize urwibutso.

Bari bakiri abasore (Bamwe muri bo barashatse muri iki gihe) bafite amashagaga, kandi buri umwe yakoraga igishoboka cyose kugira ngo itsinda rye rihora ku isonga.

Inkumi nziza mu mashusho yabo, gukorana n’abaraperi bari bagezweho kiriya gihe, ni kimwe mu byatumye aya matsinda yigwizaho igikundiro.

Ariko kandi, buri umwe yaciye inzira ukwe- Amatsinda ashyirwaho agakadomo. Ariko Humble Jizzo yisunze Nizzo Kaboss bakomeje urugendo nubwo imbaraga zitakiri nyinshi nka mbere.

Hagati ya 2013 na 2014, umuraperi Oda Paccy yari agiye gukora amateka yo guhuriza aya matsinda mu ndirimbo imwe- ariko umwana yapfuye mu iterura.

Uti byagenze gute?

Mu kiganiro na InyaRwanda, Oda Paccy yavuze ko atekereza gukora iriya ndirimbo yashakaga kumvikanisha ubufatanye hagati y’abahanzi, ariko kandi yashakaga no kugaragaza ko nubwo akora injyana ya Hip Hop yisanga no mu zindi njyana, kandi yubatse umubano n’abandi bahanzi.

Ni indirimbo avuga ko yatekereje gukora akayita ‘Rendez-Vous’ nyuma y’iminsi mike yari ishize yibarutse imfura ye. Kandi, yayifataga nk’impano yari gutuma abakunzi b’umuziki bongera kumva ubuhanga bwe muri Hip Hop no kudacika intege.

Ariko kandi muri kiriya gihe nta ndirimbo yari yagakozwe yarimo amazina akomeye mu bahanzi Nyarwanda. Bitewe n'uko Producer Junior Multisystem ariwe wamukoreraga indirimbo, yanamuhaye ikiraka cyo kumukorera iyi.

Atekereza kwifashishamo King James, Uncle Austin, Jay Polly, Alpha Rwirangira, Urban Boys ndetse na Dream Boys. Ni indirimbo avuga ko yakozwe mu minsi itandukanye ahanini ‘bitewe n’uko guhuza abahanzi barenze umwe atari ikintu cyoroshye’.

Oda avuga ariko ko igihe cyageze indirimbo irakorwa kandi irarangira. Yemeranyije na Junior ko azamwishyura ariko uko irangiye “bitewe n’imikoranire twari dufitanye.”


Iriya ndirimbo yasibwe muri machine n’umuntu batamenye

Uyu muraperi yavuze ko yakiriye telefone ya Junior amubwira kumusanga muri studio mu Biryogo bakarangiza indirimbo ye, ariko ubwo bafunguraga machine basanga itarimo.

Icyo gihe batangiye gutekereza umuntu waba wafunguye iyo machine agasibamo indirimbo, bagera ku bantu babiri, ndetse bagerageza kubabaza ariko baraheba.

Akomeza ati “Nta muntu twari dufitanye ikibazo ku buryo yansibira indirimbo. Ibyo bintu nabiherukaga cyera mu 2009 na 2010 byo gusiba indirimbo zanjye.”

“Junior yarambwiye ngo indirimbo ntari kuyibona mu machine ngira ngo ni ukuganira. Yari umuntu (Junior) ukubwira ikintu akakikubwira aseka. Naramubwiye nti ntabwo ibi bintu bishoboka. Twabanje kugira ngo ni ukutubeshya, ariko koko twaje gusanga itarimo.”

Oda yavuze ko kiriya gihe bifashishije abahanga muri mudasobwa kugira ngo agerageze kugarura iyi ndirimbo ariko biranga. Ati “Indirimbo yarabuze. Ariko hagati yacu tuzi ko yasibwe, Junior nawe arambwira ati ‘kanaka niwe nkeka wa mbere, nanjye nti kanaka niwe dukeka waba warasibye indirimbo yanjye.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko yakoranye neza na Junior ku buryo yamwizeraga ku kigero cyo hejuru, ndetse amubwira ko indirimbo yasibwe yabyumvise vuba.

Asobanura ko yatashye afite umujinya mwinshi, ndetse yumva nta gitekerezo agifite cyo kongera gusubiramo iyi ndirimbo.

Ariko ageze mu rugo, umutima wamubwiye gukomeza uyu mushinga ariko akawujyana kwa Producer Pasto P “kubera ko numvaga kwa Junior nta mutekano uhari.”

Ageze kwa Pastor P yamwumvishije intangiriro y’umushinga, ndetse agerageza kuvugisha abahanzi bari baririmbyemo, ariko Dream Boys na Urban Boys ntibabonetse.

Oda Paccy yavuze ko atorohewe no kumvisha abagize ariya matsinda uburyo indirimbo yabuze. Ati “Buriya iyo umuntu wamuzanye mu mushinga ku nshuro ya mbere akakwemerera, kongera kumubwira ko yabuze ntibiba byoroshye.”

Ariko kandi yibuka ko Urban Boys yari ifite ibikorwa muri Nigeria, ndetse na Dream Boys yari ifite ibyo ihugiyemo byatumye batabafasha kuririmbamo.

Ati “Urban Boys yahise ijya hanze, Dream Boys nabo ntabwo nongeye kubahamagara.”

Oda yavuze ko zari inzozi ze guhuriza mu ndirimbo ‘bariya bahanzi’, ariko yishimira umusanzu wa King James, Uncle Austin, Jay Polly na Alpha Rwirangira batanze ku ndirimbo ‘Rendez-Vous’. Ati “Nta wundi mukobwa wari wagakoze ‘collabo’ nk’iyo.”

‘Rendez-Vous’ yari igiye kuba indirimbo ya mbere Dream Boys na Urban Boys bari kuba baririmbyemo, ariko byarangiye bataririmbyemo bituma mu myaka yose bamaze mu muziki nta ndirimbo n’imwe bigize bakorana.

Twahuriye mu ndirimbo yo kwamamaza gusa

Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo muri Urban Boys yabwiye InyaRwanda, ko iyo asubije inyuma amaso akareba neza, yibuka ko indirimbo bigeze gukorana na Dream Boys, ariyo yo bahuriyemo bigizwemo uruhare na Sosiyete y’itumanaho ya Tigo gusa.

Ati “Twahuriye muri iyo ndirimbo yo irasohoka. Ni indirimbo yaririmbyemo Kitoko, Riderman, yakozwe na Washington mu buryo bw’amajwi, ndetse yaririmbyemo na Good Life bo muri Uganda.”

Humble yavuze ko nubwo bahoraga bahaganye mu muziki, kenshi bagiye bagerageza kuba bakorana indirimbo ariko ‘ntabwo byagiye biduhira’.

Ariko kandi “avuga ko n’ubushake hagati yacu bwari buke kubera guhora tumeze nk’abantu bahanganye’.

Ati “Ni nk’uko uyu munsi wabona Bruce Melodie na The Ben bakoze indirimbo. Ni nko gushyira amazi ku muriro. Ngirango impamvu ni uko twumvaga ko iryo hangana kugira ngo rikomeze ribeho, nubwo rimwe na rimwe twabaga tutariteguye, byasabaga ko abantu bahora bameze nk’aho badahuza, ariko mu by’ukuri ntakibazo cy’ihangana cy’urwango cyabaga gihari. Byabaga ari ukuba buri wese arekereje avuga undi arakora iki, noneho ni iki kisumbuyeho akora. Bikagenda gutyo.”

Humble yibaza impamvu Zizou Al Pacino wagiye uhuriza mu ndirimbo abahanzi banyuranye, atigeze atekereza n’uburyo yari guhuzamo Urban Boys na Dream Boys.

Ariko kandi atekereza ko kubaho ubuzima bw’ihangana ubushake “bwo gukemura ayo makimbirane bwabaga ari bucye cyane.”

Ati “Iryo hangana ryatumye hatabaho gushyira hamwe no kugira ngo abantu bagire imishinga bahuriraho, ariko byari kuzakunda.”

Humble Jizzo avuga ko ihangana ryabo na Dream Boys ryari rishingiye cyane ku muziki, kuko mu buzima busanzwe bari inshuti z’akadasohoka.


Humble Jizzo yatangaje ko mu bihe bitandukanye bagerageje gukorana indirimbo na Dream Boys ariko ntibahiriwe


Dream Boys yahoraga mu ihangana, yahuriye bwa mbere na Urban Boys mu ndirimbo binyuze mu kiraka bari bahawe


Urban Boys yabayeho igerageza imikoranire na bagenzi babo, ariko bigapfa ku munota wa nyuma


Oda Paccy yavuze ko yari yiteguye gukora amateka yo guhuza Dream Boys na Urban Boys ariko byapfuye ku munota wa nyuma 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RENDEZ- VOUS' YASUBIWEMO NYUMA Y'UKO IYA MBERE IBUZE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND